Press "Enter" to skip to content

Impuruza

Abanyamulenge bamaze gusobanukirwa ko bagomba kwigira ,batakwigirko bagomba kwigira ,batakwigira bagashira

Mwiyinga rishize , CPL Claude Binene Nkundimana yahawe ipete rya sous lieutenant mugisirikare rya america , aje asanga abandi bagenzi be babanyamulenge barimo Turatsinze Olivier wo muri CANADA , byagaragaje inyota aba bana b’ubwoko bwabanyamulenge bafite mukuremera amahoro benewawacu babanyamulenge .

Ese ibyo bakoze baba ingabo za amerika na canada se nibyo? Cyangwa bari kujya muri Twirwaneho na Gumino mukarere ka minembwe ?

Mukigaragara , bimaze kuboneka ko gutegura ejo hazaza kw’ubwoko bwabanyamulenge bikenewe kwitabwaho kandi muburyo buzaramba , ibi nibyo bituma abana b’abanyamulenge bisanga mubisirikare bya america na canada , bateganya ejo hazaza nkuko byatangajwe na Claude Nkundimana ubwo yahabwaga ipete rya sous lieutenant mungabo za marines za america .

Kujya mugisirikare kwa claude Nkundimana ahanini byatewe n’ibyifuzo by’ababyeyi be nkuko yakuze babimubwira .

Tunibutse kandi ko Twirwaneho na Gumino nibadahura ngo bashakire hamwe umutekano w’ubwoko bwacu , icyitwa amahoro iwacu akiri kure nk’ukwezi . Nigute dushobora kuvuga ko twifuza ejo hazaza hacu tukaba tukivuga kubiri ndetse tugifasha iyi mitwe ibiri bitandukanye , ibi biduca imbaraga bikatuvuna amaboko . Dukwiye kujya hamwe kugira ngo dutsinde umwanzi ushaka kutumaraho . Mureke dushire imbaraga mukuba umwe kugira ngo tuzakomeze kubaho (United we stand &divided we fall)

Ruziramihori 24th June 2023

Be First to Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *